Ahabanza » Kwambara » Imyenda » Uko wakwambara neza igihe hakonje

Uko wakwambara neza igihe hakonje

Yanditswe kuwa 26-02-2015 Saa 02 : 51

Bijya bigorana kurimba no kwambara neza igihe hari ubukonje kuko abantu benshi bibwira ko mu gihe hakonje ugomba kwambara ibintu byinshi ngo imbeho itakugeraho.

Si ngombwa kwifureba mu bintu byinshi kuko mu Rwanda tutajya tugira ubukonje bukabije bwatuma utambara imwe mu myenda ikurikira ugakira imbeho kandi ukaba unasa neza..

Kwambara udukote tworoheje n’udupira tw’imbeho : nubwo mu Rwanda tujya tugira igihe cy’ubukonje ntabwo burenza urugero ku buryo wajya mu kazi wambaye amakote manini n’imipira irinda imbeho.

JPEG - 18.5 ko

Ambara imyenda miremire n’inkweto zifunze : mu gihe yakonje ushobora kwambara amajipo maremare cyangwa se amapantalo kuko nabyo birinda imbeho uturuka mu maguru. Ubishiboye wakambara inkweto zifunze kuko abantu benshi bakunda gukonja cyane mu birenge kurusha ahandi.

JPEG - 17.3 ko

Itwaze fulari cyangwa se isharupe : fulari na isharupe ni ibintu birenda imbeho kandi bitagye kugendana ku buryo niyo wambaye imyenda runaka biba bitayibagamiye ngo bikubuze kugargara neza.

JPEG - 63.3 ko

Ambara amabara akeye : iyo yakonje ukamabra ambara yijimye akenshi biba bisa nabi kuko n’ikirere kiba gisa n’ikijimye. Byaba byiza rero wambaye amabara akeye kugirango ugaragare neza.

JPEG - 176.1 ko

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe