Uko warwanya kuribwa mu nda bikabije uri mu mihango

Yanditswe: 21-02-2015

Abagore batari bake n’abakobwa bakunze kugira uburibwe bukabije igihe bari mu mihango biturutse ku kuba nyababyeyi iba iri kwikunja, cyangwa bikaba byaterwa n’utuyoboro tw’amaraso twa nyababyeyi tuziba tugatera ibice byayo kubura amaraso.

Urubuga Top santé dukesha iyi nkuru ruvuga ko umuntu wese ugira ubu bubabare agomba kugabanya kunywa ibinyobwa bifite isukari, kugabanya kurya marigarine n’andi mavuta akomoka ku bimera, kwirinda kurya inyama zitukura ikawa n’ibinyobwa bisembuye Koga amazi ashyushye nabyo bigabanya ububabare no kunywa ibinyobwa bishyushye ; ushobora no gushyira umwenda washyize mu mazi ashyushye ku nda yo hasi (bas ventre)

Muri icyo gihe uri mu mihango ikubabaza uba ukwiye kurya ibiryo birimo ibinyampeke, imbuto, imboga, hamwe n’amafi.

Gukora imyotozo ngororamuburi nabyo birinda uburibwe bukabije, ukirinda
guhangayika ahubwo ukaruhuka bihagije.

Igihe ukurikije ibi twavuze ukabona bikomeza kwanga bbyaba byiza wegereye abaganga bakagufasha.

Source : top santé

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe