Aurore, akuriye itsinda ry’ubushakahatsi muri Girl Hub

Yanditswe: 18-02-2015

Aurore Irangeneye yatangiye gukorera umuryango Girl Hub Rwanda ufasha abana b’abakobwa bari mu kigero cy’ubwangavu muri 2012, aho yatangiye atanga ibinyamakuru byandikwa na Girl Hub Rwanda byitwa Ninyampinga, none kuri ubu ni umwe mu bayozi bakuru muri Girl HubRwanda , akaba akuriye itsinda ry’ubushakashatsi.

Aurore agira ati : “natangiye ntanga ibinyamakuru mu karere ka Karongi, kubera umurava wanjye mu kazi nza kugirirwa amahirwe yo gutoranwa mu bakobwa 6 bazajya bakora ubushakashatsi nsesenguzi (Qualitative research). Nyuma twaje guhabwa impamyabushobozi zo ku rwego mpuzamahanga n’ikigo cyitwa Market Research Society cyo mu Bwongereza. Muri Nzeli, 2014 nza gutorerwa kuyobora iryo tsinda”.

Aurore ni umukobwa ufite imyaka 27, yize amashuri ye ya kaminuza mu bijyanye n’ubuhinzi I Busogo akaba ari nabwo yabifatanyaga no gutanga ibinyamakuru bya Ninyampinga
Mu bushakashatsi butandukanye bamaze gukora harimo ubwo Aurore yishimye kurusha ubundi nkuko abivuga agira ati : “ Topic twakoze ikanshimisha ya mbere ni iyijyanye n’ubuhinzi kuko narabwize nari ngiye muri domaine( ikiciro) yanjye ngiye gukora ibintu nzi kandi nari mbonye umwanya wo gukora stage ( imenyereza). Ubwo bushakashatsi bwari bugamije kureba uko umwana w’umukobwa ukora ubuhinzi abayeho, icyo azi kugirango turebe icyo ubuhinzi bwamufasha akaba yakwiteza imbere”
“Ubundi bwanshimishije ni ubw’abana batishoboye, kuko mu buzima busanzwe nkunda gufasha. Nabashishije kumenya uko umwana w’umukobwa ubabaye aba ateye, ibyifuzo bye, intumbero ye tukamenya icyo girl Hub yamufasha”.
Ubwo bushakashatsi iyo bamaze kubusesengura bakoramo amaraporo bakamenya icyo abo bana b’abakobwa bafashwa.
Mbere yo kuza muri Girl Hub Aurore yari asanzwe afite salon de coiffure yatangije amafaranga miliyoni 1 yari yarakuye mu biraka byo gutanga ibinyamakuru bya Ninyampinga ariko ubu avuga ko igeze kuri miliyoni 3, mu myaka itatu gusa amaze ayitangije
Ku rubyiruko rutinya kwihangira imirimo bakitwaza kubura igishoro, Aurore abagira inama agira ati :“ Ikibazo dufite mu rubyiruko gikomeye ni ugusavinga( kwizigamira), hari abantu bumva ko bakwizigamira ari uko babonye amafaranga menshi. Hari byinshi urubyiruko rw’urwanda rutamo amafaranga menshi. Nk’urugero usanga umwana w’umukobwa asukishije ibisuko by’ibihumbi cumi na bitanu (15,000 Rwf) ,ejo ugasanga nta na maganatanu afite (500 Rwf), nyamara yashoboraga kuba yarasukishije ibya make andi akiyizigamira”

Aurore nk’umunyarwandakazi watangiye kwinjira mu by’ububuyobozi kandi ubyiyumvamo aramutse agiriwe icyizere akagirwa umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru hari ibyo yakwihutira gukemura abona ko byugaraije abana b’abanyarwandakazi.
Aurore yagize ati : “Ndamutse nkomeje ubuyobozi nkaba wenda nka ministri w’umuryango, abana b’abakobwa maze kubamenya uburyo babayeho, by’umwihariko nabanza gushyira ingufu mu guhindura imyumvire. Umwana w’umukobwa iyo umubwiye ko ugiye kumufasha akenshi yumva amafaranga akirengagiza ubufasha bw’ibanze ko ari ukumwubaka imbere muri we. Ikindi nkanabakangurira ko nabo bashoboye batagomba kwitinya no kwisuzugura”.

Girl Hub Rwanda Aurore akoramo akazi k’ubushakashatsi, ni umuryango utegamiye kuri Leta ukaba ukorera mu Rwanda, muri Ethiopia,na Nigeriya , ukaba ufite intego yo gufasha abana b’abakobwa kugirango ubongerere ingufu bumve ko nabo bashoboye. Girl Hub yatangiye muri 2010 ukaba ukora ikinyamakuru Ninyampinga hamwe n’ibiganiro byitwa Ninyampinga bireba umwana w’umukobwa by’umwihariko umwana w’umwangavu.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe