Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Ibihugu 10 bya mbere bifite abagore benshi mu nteko, ku isi

Ibihugu 10 bya mbere bifite abagore benshi mu nteko, ku isi

Yanditswe kuwa 25-03-2018 Saa 20 : 08

Mbere wasangaga umubare w’abagore bari mu nzego z’ubuyobzi uri hasi cyane kuko basuzugurwaga, ariko uko iminsi ihita niko usanga umubare w’abagore bari mu nzego z’ubuyobozi ugenda wiyongera ndetse hakaba naho usumba uw’abagore.

Dore uko urutonde rw’ibihugu bifite abagore benshi mu nteko ku isi ruhagaze :
1.Rwanda : u Rwanda nicyo gihugu kiri ku mwanya wa mbere ku isi mu kugira bagore benshi mu nteko aho ku myanya 81 y’abadepite abagore ari 51, mu gihe mu myanya 26 y’abasenateri abagore ari 10.
2.Bolivia : mu myanya 130 yagenewe abagize umutwe w’abadepite, muri Bolivia abagore ni 67 mu gihe mu myanya 36 y’abagize umutwe wa sena, abagore ari 17
3. Andorra : muri Andorra abadepite bagenewe imyanya 28 abagore bakaba ari 14 bivuze ko bagize 50% y’abadepite, umubare w’abagabo ukaba ungana neza n’umubare w’abagore
4. Cuba : Muri Cuba abagore bagize umutwe w’abadepite ni 299 mu gihe abadepite bose muri rusange ari 612
5.Suede : Mu badepite 349 abagore ari 156
6. Seychelles : muri Seychelles mu badepite 32 abagore ni 14
7. Senegal : Muri Senegal ho abagore bari mu mutwe w’abadepite ni 65 mu gihe umubare w’abadepite bose hamwe ari 150
8. Finland : Muri Finland umubare w’abadepeti bose hamwe ni 200, abagore ni 85
9. Nicaragua : Abadepite bose hamwe ni 92, abagore muro bo ni 39
10. Ecuador : Abadepite bose hamwe muri Ecuador ni 137, abagore ni 57

Uru tutonde rumaze imyaka irenga itatu ruyobowe n’u Rwanda dore ko n’ibihugu byinshi bitandukanye bisigaye biza kwigiora ku Rwanda, kubera uko ruhagaze neza mu guteza imbere umugore haba mu kubaha umwnaya mu nzego zifata ibyemezo ndetse no kubateza imbere muri Rusange.

Byakuwe ku rubuga rw’ihuriro mpuzamahanga ry’inteko ( international parliamentary Union-IPU)

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe