Léa aboha imyenda y’amoko yose mu budodo

Yanditswe: 01-02-2015

Uwera Lea ni umukobwa wihangiye umurimo akaba adoda imyenda itandukanye akoresheje ubudodo na koroshi. Ku bw’uwo myuga Lea yihangiye, avuga ko amaze kwiteza imbere ndetse ko ari muri gahunda zo kubisangiza n’urundi rubyiruko narwo rukiteza imbere.

Mu myambaro lea aboha yiganjemo, ibishura, amagants, amajipo n’udupira , amakunzi n’imyenda y’abana.

Lea avuga ko yahumutse amaso agatangira gukora ibijyanye no kuboha nyuma yaho yari amaze imyaka ine yose mu bushimeri nta kazi kandi yitwa ngo yari arangije amashuri yisumbuye.

Lea agira ati : “Natangiye kudoda nkiri umwana muto kwa kundi umwana afata koroshi n’urudodo akigana abadoda, ariko maze gukura sinabiha agaciro, niga secondaire ndayirangiza ntangiye kwiga kaminuza mbura ubushobozi ndayihagarika mara imyaka 4 yose ndi umushomeri ntakazi nirirwa nsabiriza amafaranga mu bavandimwe.

Ubushomeri bumaze kunkubita nibwo nibutse ko cyera narinzi kudoda, nabajije mukuru wanjye niba yanyemerera nkamudodera igishora, ndakidoda mbona kibaye cyiza, yacyambara abantu bakajya bamubaza uwakimudodeye mpita mbona ko ndamutse nshyizemo ingufu byazambeshaho.”

Lea yarongeye ati : “Ikintu byahise bihundura nuko mbere nari naratesheje abavandimwe banjye umutwe mbasaba amafaranga ariko ubu umutwe wahise ufunguka , buri cyintu cyose ndakigurira kandi ncaka ikintu cyatuma ibyo nkora bitera imbere nkigisha n’urundi rubyiruko ruri mu mwijima nkuwo nahozemo”

Usibye kuboha kandi Lea azi gukora ibintu bijyanye na masaje no gusiga inzara kandi byose arabifatanya kuko aba aboha mu gihe aba ategereje abo yakira.

“ Nta mwanya mfusha ubusa, iyo ndi mu modoka mba mboha, iyo ndi ku kazi ntegereje abaclients mba ndi kuboha , iyo mvuye ku kazi nabwo mfata amasaha atatu nkaba mboha aho kugirango uwo mwanya upfe ubusa, ku buryo iyo mfite comande mu minsi itatu mba ndangije kandi nkora n’akandi kazi”

Lea agira inama abantu basuzugura imyuga n’ubukorikori ngo nuko bize agira ati : “Nkiri umunyeshuri nari nturanye n’umuntu uboha ariko nkabona ari nk’umusazi, numa ubushomeri bumaze kunyumvisha nibwo natangiye kwicuza imyaka ine nataye nta kintu nkora kandi nzi kuboha.

Inama nagira urubyiruko nuko bahaguruka bakishakamo impano bifitemo kuko zirahari nyinshi kandi bakamenya ko nta muntu ugira umushinga adakora. Icyo uzi cyose tangira ukore uzamure impano yawe bizagufasha no gufunguka mu mutwe.”

Lea kandi avuga ko umwuga we umurinda ibishuko no kwiyandarika kuko nta mwanya wo guta aba afite.

Lea ati : “Ikindi cyiza kuboha byangejeho nk’umwari nuko bindinda umwanya wo kurangarira muri za what’s up mvuga ubusa cyangwa se ngo mbe nahura n’ibindi bishuko kuko buri kimwe cyose ndacyigurira kandi nizo za what’s up nzijyaho ari uko ndi nko gushaka isoko ry’ibyo nkora”

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe