Kayonza : Abagore 314 bahawe impamyabushobozi mu buhinzi

Yanditswe: 28-01-2015

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Mutarama 2015, Abagore bagera kuri 314 bahawe impamyabumenyi mu myuga itandukanye y’ubuhinzi yiganjemo ubuhinzi bw’ikawa.

Abo bagore bahawe impamyabumenyi bamaze igihe kirenga umwaka bahugurwa mu bijyanye n’ubuhinzi bw’ibihumyo, ubuhinzi bw’ikawa n’ibindi, bakaba barahuguwe n’umushinga witwa Sustainable Harvest Rwanda.

Abo bagore uko ari 314 bahawe impamyabumenyi bagizwe na koperative ebyeri arizo : Twongere umusaruro yo mu murenge wa Kabarando na Dukunde kawa yo mu murenge wa Rukara.

Uwimana Antoinette yagarutse ku ruhare rw’abagore mu iterambere ndetse bashimira abo bagore kuba baritanze bakirengagiza imirimo itari mike baba bafite nk’abagore bo mu cyaro bakaba barakurikiranye amahugurwa bakayasoza neza.

Eric Ruganintwari, umuyobozi mu kigo gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga NAEB yasabye abagore bahawe impamyabumenyi kutagenda ngo bazipfushe ubusa, ko ahubwo bagombye kuba aba mbere mu buhinzi bakora ku buryo ari abahinzi b’ikawa, ab’ibibihumyo, n’abagiye kujya batunganya ubunyobwa na fromage bose bazaba mu b’imbere.

“ Nkuko abazungu baje bakurikiye ikawa, dushaka ko ubutaha bazaza bakurikiye ibihumyo byiza, ndetse n’abo bazatunganya cheese( fromage) nabo bakazaza mu myanya y’imbere mu gukurura abaguzi, natwe tukabafasha kubashakira amasoko hanze”

Nyinawumuntu Agnes, umuyobozi wa koperative Twongere Umusaruro yavuze ko ubu abona mu bagore hari itandukaniro, kuko bataratangira guhugurwa bari baraheze mu gikoni, ariko kuri ubu bamenye guhinga kawa ku buryo bwa kijyambere none bari guteganya kuzajya bumisha kawa bakayijyana ku isoko mpuzamahanga.

Dusenge Rose, umuyobozi wa cooperative mu karere ka kayonza, nawe yasabye abo bagore gushyira mu bikorwa ibyo bize ndetse ashimangira ko ibyo abagore bagezeho babikesha ubuyobozi bwiza

Rose yagize ati : “ Nta kintu twari kugeraho tudafite ubuyobozi bwiza”

umuyobozi wa Sustainable Harvest Rwanda ashyikiriza abagore impamyabushozi

Umuyobozi wa Sustainable Harvest mu Rwanda, Stasi Baranoff yashimiye abagore bose bahawe amahugurwa ku buhinzi bwa kawa kandi avuga ko iki gikorwa ari intangiriro.

Baranoff ati " iki gikorwa ni intangiriro kandi twizeye ko muzakomeza gutera imbere nkuko mu mezi ane ashize mwatangiye kubaka uruganda muri Rukara, nizeye ko muzakomerezaho"

Abagore bahawe impamyabushobozi

Abagore bagera kui 314 bahawe impamyabumenyi mu Karere ka Kayonza baje biyongera ku bandi basaga 500 bahawe impamyabumenyi kuwa kabiri bo mu karere ka Nyaruguru. Abo bagore bose bakaba bijejwe ko nibakora bakabona umusaruro mwiza bazafashwa gushakirwa isoko ku rwego mpuzamahanga.

Abagore barenzwe n’ibyishimo bacinya akadiho

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe