Igihe cyiza cyo kubwira uwo mwashakanye ibibazo by’urugo

Yanditswe: 27-01-2015

Ibibazo byo mu rugo ntibijya bibura n’ubwo bidahwanya ingufu., Gusa burishaho kuba bibi iyo ubwiye uwo mwashakanye ibibazo by’urugo mu mwanya utari uwabyo kuko bitabonerwa umuti ukwiye. Dore rero uko wamenya igihe cyiza cyo kubwira uwo mwashakanye ibibazo by’urugo.

Igihe atananiwe ; kuba umuntu ananiwe ukamubwira ibibazo bituma arushaho kunanirwa kandi ari wowe wakagombye gutuma aruhuka. Igihe ufite ikibazo ushaka kubwira uwo mwashakanye ntugahite ikimwakiriza akigera mu rugo , ahubwo ujye ubanza umureke aruhuke ubone kumubwira ikibazo gihari.

Igihe atarakaye ; iyo umuntu ubona ko yarakaye si byiza ko umubwira ibindi bibazo kuko birushaho kumwongerera uburakari kandi ntabashe gutecyereza neza ngo ashake igisubizo cy’icyo kibazo.

Bimubwire muri menyine : Si byiza ko muvugana ibibazo by’urugo hari undi muntu ubumva haba abana, abakozi cyangwa n’abandi bantu kuko ibibazo by’urugo bigomba gucyemurirwa hagati yanyu mwenyine.

Irinde kubimubwira warakaye kandi ntumukure umutima : Kubwira umuntu ibibazo umubwirana umujinya cyangwa se ukamukura umutima si byo bitanga igisubizo, ahubwo uba ugomba gutuza akabimubwira utijimye mu maso.

Charlotte ugira inama ingo agira ati : “ Akenshi abantu babura umuti wibibazo by’urugo rwabo kuko batazi umwanya mwiza wo kubiganiraho ugasanga aho kugirango bavuge kuri icyo kibazo umwe yigiriye mu bye kuko atabanje gutegurwa neza ngo yinjire mu kiganiro”

Charlotte yarongeye ati : “ Igihe ufite ikibazo wifuza ko mushakara umuti hamwe n’uwo mwashakanye jya witondera ibihe arimo ubanze umenye uko atashye ameze niba ari uwujya mu kazi, ndetse n’uwirirwa mu rugo nawe agomba gutegurwa mbere yo kubwirwa ikibazo kuko nawe ushobora gusanga atari mu bihe byiza byo kumva ibibazo”

Uyu mubyei akomeza avuga ko abashakanye bakwiye kwirinda guhora batura ibibazo abo bashakanye kuko bituma akurambirwa akumva aho akubonye ahita ahabona ibibazo.

N’ubwo ibyo bimeze gutyo ariko ntiwakirengagiza ko hari ibibazo biba byihutirwa utahishira ngo uraza kuba ubivuga. Urugero niba umwana yarwaye arembye ntiwarindira ibyo kuvuga ngo uwo mwashakanye abanze atuze ubone kubimubwira.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe