Uko abakobwa bakwikura mu bibazo by’ubukene

Yanditswe: 26-01-2015

Mu buzima bwa buri munsi abana b’abakobwa bahura n’ibibazo bitandukanye, cyane cyane iby’ubukene ni byo bibazahaza, akenshi ugasanga bishoye mu ngeso mbi kubera gushaka imibereho.

Uwo twaganiriye yitwa Umuhoza Lyliane akora akazi ko guca inzara muri salon de coiffure, yaciye mu nzira ikomeye kugira ngo amenye kuzica bitanamusabye amafranga cyangwa ibindi biguzi.

Lyliane yagize ati : “ Ndi umukobwa w’imyaka 25, navukiye mu ntara y’i Burasirazuba, nakuriye mu buzima bugoye cyane ku buryo ikintu nakeneraga nakibonaga bigoye cyangwa nkakibura burundu, cyane cyane mu buzima bwange bw’ishuli”

Lyliane yaje kurangiza amashuri yisumbuye bigoranye aza kubona uko aza mu mugi wa Kigali inshuti ze ziramucumbikira kugira ngo nawe abone uko ashakisha ubuzima, yabuze akazi kugeza ubwo yiyemeje gukora akazi yabona kose n’iyo kaba ako mu rugo.

Lyliane yaje kwegera abantu bakora muri salon de coiffure abasaba ko bamwigisha guca inzara, yarabyize arabimenya atangira guca inzara muri salon.

yabitangiye inshuti ze zimuca intege zimubwira ko ako kazi kagayitse kandi gatuma umuntu ahura n’ibibazo byinshi by’abagabo n’abasore, ariko ntiyacitse intege yarakomeje akora ako kazi abasha kwiteza imbere akabasha no kwita kuri maman we yasize mu cyaro, kugeza ubu Lyliane ntagicumbikiwe n’inshuti ze ahubwo arikodeshereza kandi abasha kwishyura inzu no kwitunga.

ibyo byose abikesha kugira intego akoreraho yo gukoresha amafranga make muri gahunda ze akabika menshi, ntiyigeze ashaka kugura ikintu gihenze agamije kugaragara neza…

Lyliane avuga ubu afite icyerekeze cyo gushinga foundation yise Umuhoza for Children, akajya agerageza gufasha abana bato bari mu bitaro badafite ubitaho cyangwa bakennye cyane, akagemurira ibyo kurya n’ibindi bakeneye. Kandi yumva azabigeraho uko byagenda kose kuko yabonye ko ubushake aribwo bushobozi.

Byanditswe na Violette M

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe