Ahabanza » Umuryango » Kurera » Uko watoza umwana w’ingimbi gukoresha interneti neza

Uko watoza umwana w’ingimbi gukoresha interneti neza

Yanditswe kuwa 20-01-2015 Saa 01 : 16

Muri iki gihe aho iterambere rigenda ku buryo bwihuse, gukoresha internet bigenda bifata indi ntera . Ahanini usanga ingimbi n’abangavu aribo bakoresha cyane internet mu bitabafitiye umumaro. N’ubwo bimeze gutyo ababyeyi bafite inshingano zo kwigisha abana babo bageze mu bugimbi uko bakoresha neza internet.

Bigishe amakuru ya ngombwa yo gushyira kuri internet : Jya uganiriza umwana wawe w’umwangavu umwibutse ko icyo umuntu ashyize kuri interineti kihaguma. Hari igihe amakuru amwe n’amwe n’amafoto byashyizwe kuri interineti bijya ahagaragara nyuma y’igihe bikaba byakugiraho ingaruka mbi.

Urugero ushobora gushyiraho amafoto uri mu bikorwa bibi ukiri mu bwangavu nyuma ukazajya gusaba akazi uwo ugasabye agashakisha amafoto yawe n’ibyo wandika kuri interneti, ya mafoto ya kera akaba ariyo agukoraho.

Toza abana bawe gukoresha igihe neza kuva bakiri bato : Nkuko Charlotte ugira inama imiryango abivuga, umunsi umwe yigeze kwakira umubyeyi umubaza uko yabyitwaramo kuko umwana we ugeze mu gihe cy’ubugimbi yamaraga igihe cye kinini akoresha internet bikaba biri gutuma atsindwa mu ishuri.

Charlotte agira ati : “ Ubwo nagiraga inama uwo mubyeyi namubajije niba uwo mwana asanzwe akoresha igihe neza, maze uwo mubyeyi ansubiza ko n’ubusanzwe uwo mwana asanzwe akora ibintu ku buryo budafite gahunda, ampa urugero ko hari ubwo yashoboraga gufata ikayi ari kwiga agacana na televiziyo.

Ubwo uwo mubyeyi yansubizaga nahise mbona ko umwana we afite ikibazo asanganywe cyo gutamenya gukora ibintu mu mwanya wabyo”

Ntukabaze abana bawe umubare w’ibanga cyangwa n’ibindi byerekana ko ubagenzura cyane : Mugisha Bienvenue ucuruza internet muri cyber café yatubwiye ko akenshi abana bari mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu baba bashaka kureba ku mbuga ziriho amafilimi y’urukozasoni.

Mugisha yatubwiye ko yigeze kubaza umwana w’umukobwa w’imyaka 17 impamvu akunda kureba izo filimi maze amusubiza agira ati : “Mama wanjye yakundaga kunshunga iyo nabaga ndeba filimi mu rugo, mubajije impamvu ambwira ko aba ashaka kureba ko ntareba pornographies bituma ngira amatsiko nshaka kumenya ibyo aba ashaka kumbuza kureba”

Mugisha yarongeye ati : “ Ababyeyi bashaka kugenzura ibyo abana babo bakora kuri internet igihe cyararenze mu gihe bagombaga kuba barabigishize ibibi n’ibyiza bya interneti mbere y’igihe”

Nubwo ababyeyi bafite uruhare rwabo mu gutoza abana uko bakoresha neza interineti, umwana ugeze mu gihe cy’ubwangavu n’ubugimbi nawe aba afite uruhare rwo gushaka kumenya iby’amugirira akamaro iyo akoresha interneti kurusha uko yafata umwanya ari mu bikorwa bimwangiriza ubuzima.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe