Uburyo 3 wakoresha mu koroshya intoki n’ibiganza

Yanditswe: 07-01-2015

Abantu benshi usanga baterwa ipfunwe n’intoki zabo kubera ko zikomeye ugasanga ndetse batinya gusuhuzanya abatanga intoki.

Niyo mpamvu muri iyi nkuru tugiye kubagezaho uburyo bworoshye butatu wakoresha ugaca ukubiri no kubagangamirwa n’intoki zikomeye.

Uburyo wakoresha amavuta n’isukali :
• Karaba intoki n’amazi meza n’isabune kugirango imyanda yose ishireho
• Fata amavuta ya Elayo akayiko kamwe ( ushobora gukoresha amavuta y’ibihwagari igihe nta huile d’oilive ufite) sukamo utuyiko 2 tw’isukali uvangire mu biganza, usige n’inyuma mu monota 1
• Umaze kubisiga mu kiganza n’inyuma hose umara undi munota ubirekeyeho
• karaba n’amazi y’akazuyazi

Uburyo wakoresha Vaseline na Gants :
• Mbere yo kuryama karaba intoki neza
• Zimaze kumuka zisige amavuta ya Vaseline (gikotori)
• Ambara gants z’umwenda zisa neza uzirarane mu ntoki

Uko wakoresha ubuki n’indimu :
• Karaba neza intoki
• Vanga umutobe w’indimu utuyiko 2 n’ubuki utuyiko 2 wongeremo soda utuyiko 2 bakoresha bakora imigati
• Siga iyo mvanye mu biganza no kuntoki gake gake
• Bireke bimare iminota iri hagati y’itanu n’icumi
• Bikarabe n’amazi yakazuyazi ariko ntukoreshe isabuni
• Bikore kabiri mu cyumweru kugeza utangiye kumva ko intoki zawe zoroshye

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe