Mugeni, umuhuzabikorwa w’abajyanama b’ubuzima

Yanditswe: 05-01-2015

Mugeni Catherine ni umuhuzabikorwa wa programu y’abajyanama b’ubuzima ku rwego rw’igihugu akaba amaze imyaka igera kuri 12 akora muri iyo servisi. Programu imaze gusakara mu Rwanda no hanze ko ikora neza kandi ifatiye runini ubuzima bw’abanyarwanda.

Mugeni yize amashuri ye ya kaminuza mu bijyanye na Public Health muri 2000 akora icyiciro cya gatatu cya kaminuza yarangije mu mwaka wa 2012. Mu buzima busanzwe Mugeni arubatse akaba afite abana 4.

Mu mwaka wa 2002 nibwo Mugeni yatangiye gukora muri Ministeri y’ubuzima aho yagizwe umuyobozi ukuriye programu y’abajyanama b’ubuzima, na nubu akaba ariwe ukiyiyobora. Kuri ubu iryo shami ryimukiye mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima ( RBC).

Abajyanama b’ubuzima batangijwe mu1995,bashinzwe gufasha abaturage kurwanya indwara zikabije zabibasiraga kubera ingaruka za Jenoside yakorerwe abatutsi mu1994.
Mugeni avuga ko abajyanama b’ubuzima bafite ibibazo byinshi bakemuye mu byari byugarije abanyarwanda harimo nk’ipfu z’abana n’ababyeyi, ikibazo cya malaria n’impiswi, abafite ubwandu bwa SIDA, abarwayi b’igituntu ndetse n’ikibazo cy’indwara ziterwa n’umwanda ndetse n’imirire.

Mugeni afite byinshi yishimira kuri programu y’abajyanama b’ubuzima yagezeho dore ko ubwo yageraga muri Ministeri y’ubuzima yasanze bafite abajyanama b’ubuzima ibihumbi cumi na bibiri (12.000) gusa ariko kuri ubu bakaba bagera ku bihumbi 45, aho byibura buri mudugudu uba ufite abajyanama 3 ( abagore 2 n’umugabo 1).

Mugeni yagize ati : “Kuri jye bimpa ishema kuba ndi umunyarwandakazi ufite iriya nshingano ku rwego rw’igihugu nkaba mbona ukuntu mu Rwanda iyi progaramu ikora neza kurusha izo njya mbona mu bindi bihugu. Gusa tudafite ubuyobozi bwiza ntituba twarageze ku rwego rwiza nkuko ubu biri”

Ku bw’imikorere myiza ya programu y’abajyanama b’ubuzima, Mugeni avuga ko hari ibihugu byinshi biza kwigira ku Rwanda kandi ko iyo baje kwigira ku Rwanda hari byinshi igihugu kinjiza kuko niyo serivisi babaha yo kubasobanurira uko abajyanama b’ubuzima bakora mu Rwanda nayo yishyurwa.

Ikindi Mugeni yishimira gituma abajyanama b’ubuzima bakora neza ni ukuntu abajyanama b’ubuzima bagira ubwitange bagakorera ubushake kandi ukabona ko bitanga mu kazi kabo rimwe na rimwe bagakererwa cyangwa bagasiba kujya mu mirimo yabo dore ko abenshi ari abahinzi. Yagize ati “abajyanama b’ubuzima ni abantu nubaha.”

Igitangaje kandi mu mikorere y’abajyanama b’ubuzima mu Rwanda, ni ukuntu bakorera kuri gahunda ihamye. Abajyanama b’ubuzima batanga raporo z’ibikorwa by’abo ku bigo nderabuzima bibegereye bakoresheje telephone. Hakoreshejwe ikoranabuhanga rero, Mugeni abasha kumenya imikorere y’abajyanama b’ubuzima ya buri munsi.

Twakwibutsa ko abajyanama b’ubuzima ari abakorera bushake batorwa n’abaturage, bakaba batagenerwa imishahara. Ariko iyo bakoze neza bahabwa amafaranga make y’agahimbazamusyi. Ayo mafaranga bayahabwa, abageraho binyuze mu makoperative yabo. Abajyanama rero bose bibumbiye mu ma koperative atandukanye aho bakora imirimo yabafasha kwiteza imbere mu bukungu.

Astrida

Ibitekerezo byanyu

  • nkunda uyu mu mama twe dukunda kumwita catty.akunda ukuri kuburyo yaciye ingeso yabamwe bashakaga indamu mu makoperative yabajyanama.mwifurije umwaka mwiza Uwiteka akomeze yagure impano ye

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe