Uko ababyeyi bagomba kurinda abana b’abangavu mu minsi mikuru

Yanditswe: 18-12-2014

Mu minsi mikuru usanga abana b’abakobwa bageze mu bwangavu bahura n’ibishuko byinshi bitandukanye bityo ugasanga ababyeyi batabaye maso bazasanga abana babo basoje iminsi mikuru nabi. Reka turebere hamwe iby’ingenzi umubyeyi yakibandaho kugirango umwana we azitware neza.

Kuganiriza abana mbere kugira ngo umenye icyo batekereza ku minsi mikuru : Ibi bituma umenya ubushake bwo kugenda bafite n’umwanya bibatwara bigatuma umenya ingamba wafata zo kubarinda.

Kumenya inshuti zabo za hafi bashobora gusura ku munsi mukuru : ibi bifasha umubyeyi kumenya inshuti z’umwana we kugira ngo amenye neza n’imico y’umwana we, niba ari umukobwa ukamenya abo bagendana n’aho bakunda kujya.

Kugerageza gutaha kare mu gihe uvuye ku kazi cyangwa ahandi waba wagiye : Ibi bituma abana bazirikana ko bagomba kugera mu rugo kare kugira ngo utabatanga mu rugo.

Ibindi umubyeyi agomba gukora :
• Gutanga uruhushya rwo kuva mu rugo abana boe bakajya ahantu hamwe
• Kubaza abana impano bifuza gutanga n’abo bifuza kuziha
• Kumenya aho bashaka kujya n’abo bajyanye
• Kumenya impano bakiriye n’abazibahaye ndetse n’icyo bahuriye ho

Ibi byose bifasha ababyeyi kurinda ubusugire bw’uburere bw’abana babo, kandi bikabafasha gutambuka ibishuko byo mu minsi mikuru.

Inama ku bana b’abakobwa :

Si byiza gukunda impano uhawe n’umuntu wese cyane cyane uwo mudahuje igitsina, aha turavuga abasore n’abagabo.

Si byiza kujya ahantu utabivuze , bajye bamenyekanisha aho bagiye mbere yo kujya yo.

Ntugakundire umuntu wese ugusabye kumusura n’iyo yaba umukobwa mugenzi wawe, igihe ubona agirana agakungu n’ababsore cyangwa afite basaza be b’inkubaganyi.

Ikindi ku bana b’abakobwa bakwiye kugabanya kugendera mu bigare, kandi ntibakunde gusohoka cyane.

Violette M.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe