Ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko kigiye gushakirwa umuti- Min. Nsengimana

Yanditswe: 18-12-2014

Ubwo hatangizwaga inama ngarukamwaka ihuriza hamwe urubyiruko ruba rwaturutse mu ntara zose z’igihugu izwi ku izina rya Youth Connect, Ministri w’urubyuruko n’ikoranabunga Jean Philibert Nsengimana yavuze ingingo zigiye kwibandawho mu guhanga n’ubushomeri mu rubyiruko ndets n’ikibazo cy’imishinga y’urubyiruko isenyuka itamaze kabiri.

Agendeye ku byo urubyiruko rwamuritse ibikorwa byarwo rumaze kugeraho, Min Nsengimana yavuze ko mu rwego rwo guhangana n’ubushomeri urubyiruko rukwiye gutinyuka rukihangira imirimo.

Min Nsengimana yagize ati : “Aba bose batangiye nta guzanyo batse kandi bageze ku rwego rwo kuba ibigo by’imari n’abandi batera nkunga babona ibyo bakora bakumva ko noneho bagomba gutera inkunga ibyo bikorwa”

Ku kibazo cyagaragajwe cyuko akenshi imishinga y’urubyiruko hafi 80% isenyuka itaramara umwaka Min. Nsengimana yavuz icyo kibazo kigiye gushakirwa umuti hakarishywa ubumenyi mu rubyiruko umuntu agakora icyo yumva azi, gutinyura urubyiruko, kugaragaza ibikorwa by’urubyiruko no kubishakira amasoko.

Ikindi Min Nsengimana asanga ko cyavamo umuti w’ubushomeri bwibasiye urubyiruko, ngo nuko urubyiruko rugiye gutangiza umushinga rwazajya rutangira gukora rukarekana urwego rugezeho mu mbaraga rufite aho kwandika impapuro z’imishinga gusa.

Ikibazo cy’imisoro nacyo kiri mu byavuzweho kuba kindindiza imishinga y’urubyiruko no gutuma bamwe basubira mu bushomeri nyuma y’igihe gito batangiye imishinga yabo. Mu gushaka umuti w’iki kibazo Min. Nsengimana yagize ati : “ Ubundi umuntu asora yungutse ntago asora atungutse. Turaza kureba uburyo urubyiruko rukora imishinga mito rwazajya rusora rumaze kunguka.”

Urubyiruko rugera ku 2000 rwitabiriye iyi nama rwatowemo abagera kuri 90, ni ukuvuga abantu batatu muri buri karere bazahabwa amahugurwa yo kubongerara ubumenyi mu mishinga batangije.

Iyi nama ya Youth Connect izamara iminsi itatu aho ku munsi wa kabiri n’uwa gatatu izatangirwamo ibitekerezo mu nama y’umushyikirano yatangiye kuri uyu wa 18.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe