Uburyo bwiza bwo kubana na nyokobukwe mu rugo

Yanditswe: 16-12-2014

Mu muco nyarwanda ndetse n’ahandi ku isi, usanga ababyeyi bageze mu za bukuru abana babo bubatse babiyegereza kugirango babashe kubitaho, Akenshi usanga iyo umubyeyi aje mu rugo hari igihe umugore n’umugabo batabyumva kimwe bigatera amakimbirane mu rugo.

Reka turebe uko umugore akwiye kwitwara kugirango abane na nyirabukwe mu mahoro :

Guca bugufi : si byiza kugaragaza cyane ko ufite ububasha mu rugo imbere ye, bivuze ko nyokobukwe ugomba kumwereka ko umuhungu we ariwe ufite ububasha bwose bwo mu rugo, bituma yumva ko uri umugore mwiza udasuzugura umugabo kuko mu gihe cyabo ariko byari bimeze.

Ugomba kumufata nka maman wawe : umubyeyi w’umugabo wawe ntugomba kumufata nk’umutwaro mu rugo, ahubwo ni byiza kumwegera mukajya mugani igihe ubonye umwanya, igihe ufite akazi ukamubaza uko yiriwe umwereka umutima mwiza igihe utashye.

Kumwubahisha abana : ni byiza ko abana bawe bamenya agaciro k’umubyeyi wabyaye papa wabo, bakamwubaha kandi bakamuba hafi igihe batari mu masomo kuko nabo bamwigiraho umuco n’ubwenge bwinshi maman wabo atabonera umwanya kandi n’umukozi atabizi.

Guha umukozi inshingano zihariye zo kumwitaho : Umukozi wo mu rugo agomba gutozwa kubaha uwo mubyeyi , akamenya ko agomba kumwubaha nk’uko yubaha nyirabuja. Agatozwa amasaha yo ku mukorera buri kintu akeneye.

Kwihangana igihe adashimye ibyo umukoreye : ni kenshi usanga abantu bakuze badakunze gushima ibintu byinshi. Bashima bike rwose n’ubwo atari bose, ariko nk’umugore ufite umuco ukwiye kwihanganira iyo myitwarire igihe uhuye nayo kuri nyokobukwe.

Kwibutsa umugabo wawe kwegera umukecuru no kumuganiriza ; ababgabo usanga bahugira mu kazi igihe kinini, ni byiza ko wowe mugore ufata inshingano zo kubwira umugabo wawe ko ari byiza kwegera umukecuru byibuze umwanya muto ariko akamwereka ko kuba ari mu rugo nawe bimushimishije.

Kumugeza ahari urungano : ni byiza ko umukecuru mumufasha kugera mu misa, gusura undi mukecuru muturanye niba ahari n’ahandi ashobora guhurira n’abo bari mu kigero kimwe.

Si byiza guhora dutekereza ibibi abakecuru bagaragaje gusa, ahubwo niba yavuze nabi cyangwa atishimiye ibyiza mumukorera igikwiye ni ukwihangana mukumva ko ashaje kandi hari ubwo aba yaranyuze muri byinshi bibi bituma ashobora kubaho atishimye.

Byanditswe na Violette M.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe