Ni bantu ki batera inda abagore bafite ubumuga bwo mu mutwe ?

Yanditswe: 15-12-2014

Hirya no hino mu mujyi wa Kigali ndetse no mu yindi mijyi yo mu zindi ntara uhasanga abagore n’abakobwa baba bazerera muri iyo mijyi babitewe no kubana n’ ubumuga bwo mu mutwe. Bamwe muri abo bagore usanga baba bahetse abana, ukaba wakwibaza abantu batera inda abo bagore n’abakobwa.

Bamwe mu baturage twaganiriye bavuga ko akenshi abo bagore bahohoterwa n’abantu bazima ariko badafite impuhwe n’uburere abandi bakavuga ko rimwe na rimwe hari abapfumu barangira abagabo kuryamana n’abagore bafite ubumuga kugirango ibyo bagiye kuraguriza bibashe gukemuka.

Kabageni Emerence acuruza imyenda azunguza mu masaha ya nimugoroba mu Giporoso akeka ko bariya bagore bashobora kuba bahohoterwa n’abantu barara amazamu ku maduka cyangwa se n’abandi bantu batagira aho barara.

Kabageni yagize ati : “ Nigeze kubona umugore w’umusazi ashinja umuzamu wa hano mu Giporoso,kuba yaramuteye inda. Nubwo abantu basekaga uwo mugore bavuga ko ari iby’abasazi, wabonaga atanga ibimenyesto byose kuko yavugaga ko uwo muzamu yamusambanije ari nijoro abantu batakigenda mu muhanda”

Umuturage utarashate ko tugavuga izina rye utuye i Masaka mu karere ka Kicukiro yatubwiye ukuntu atarakizwa yigeze kujya kuraguza maze umupfumu akamutegeka kuryamana n’umugore ufite ubumuga bwo mu mutwe.

Uwo muturage yagize ati : “Kera ntarakizwa nigeze kujya kuraguza kubera kubura urubyaro maze umupfumu ambwira ko ndamutse nryamanye n’umugore w’umusazi wiruka ku gasozi ibibazo mfite byo kutabyara byakemuka maze nkabona urubyaro”

Uyu mugabo yarongeye ati : “Icyo gihe umupfumu abimbwira nagize ubwoba ndatinya, ariko byarashobokaga ko nari bujye gushaka uwo musazi nkaba namutera inda kuko njye nari muzima umugore ariwe utabyara. Buriya uramutse ukoze ubushakashatsi wasanga mu bantu basambanya bariya bagore babana n’ubumuga harimo ababitegekwa n’abapfumu nkuko nanjye byambayeho

Abagore babana n’ubumuga bwo mu mutwe ntibahohoterwa gusa n’abagabo babitegekwa n’abapfumu kuko hari n’abandi usanga bahohoterwa n’abandi bantu utamenya ikiba kibibatera, usibye ko hari bamwe basanga babiterwa n’umuco mubi w’ubugome buvanze n’ubuhehesi.

Kalisa Evode ni umuturage utuye mu murenge wa Kanombe avuga ko ikibazo cy’abagore bahohoterwa kandi babana n’ubumuga kitadutse vuba kuko kuva na kera ubwo yari atuye mu mujyi wa Huye yahoraga ababazwa no kubona abagore n’abakobwa bafite ubumuga butandukanye bwaba ubwo mu mutwe, ubwo kutabona n’ubundi bafite abana badafite kirengera.

Kalisa ati : “ Birababaza kubona umuntu usabiriza kubera ko afite ubumuga bwo kutabona cyangwa se umugore ubana n’ubumuga bwo mu mutwe ahetse uruhinja akirirwa aruzengurukana kandi wamubaza ugasanga atazi na se w’uwo mwana. Abagore bahohoterwa kandi babana n’ubumuga njye mbona bakeneye ubutabera bwihariye kandi leta igakaza ibihano ku bakora ayo mahano”

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe