Marie, guhinga inanasi byatumye yirihira kaminuza

Yanditswe: 14-12-2014

Nyiranshimimana Anne Marie ni umwe mu bakobwa biga muri kaminuza batinyutse gukora umwuga w’ubuhinzi, akaba avuga ko kwibumbira muri koperative byamufashije guteza imbere ubuhinzi bwe kuri ubu akaba agiye gusoza amashuri ye ya kaminuza abikesha ubuhinzi.

Koperative Agasaro , Anne marie abarizwamo akaba anayibereye umuyobozi, ni koperative igizwe n’abagore 50 bahinga inanasi ikaba ikorera mu mirenge itatu yo mu karere ka Nyamasheke, ariyo : Kirimbi, Macuba na Gihombo.

Anne Marie, umuyobozi wa Koperative Agasaro, avuga ko bahinga inanasi ku bataka bugera kuri hectare 80, umusaruro bakuyemo ukaba utuma byibuze buri munyamaryango abasha kubona amafaranga atari hasi y’ibihumbi 50 buri kwezi ukuyemo ayo kwizigamira muri koperative, mu gihe bagitangira buri wese yasaguraga ibihumbi 20 gusa.

Ayo mafaranga buri munyamauryango asagura, niyo yafashije Anne Marie kwirihira amashuri yisumbuye kuri ubu akaba ari hafi gusoza amashuri ye ya kaminuza aho yiga ibijyanye n’imirire muri kaminuza y’I Bukavu muri Congo.

Kuba Anne Marie yarahisemo kwisunga abandi bari muri koperative kandi yari akiri umunyeshuri wigaga mu mashuri yisumbuye, avuga ko yumvaga nta soni bimuteye nubwo akenshi usanga abanyeshuri basuzugura umwuga w’ubuhinzi kabone nubwo baba batuye mu cyaro.

Nubwo koperative Agasaro imaze gutera imbere dore ko itangira muri 2006 yari ifite abanyamuryango icumi ikaba imaze kugera kuri 50, Anne Marie nk’umwe mu bayobozi ba koperative avuga ko bahura n’imbogamizi zo kubura isoko rihagije bigatuma rimwe na rimwe umusaruro wabo upfa ubusa.

Anne Marie avuga ko nubwo kubona isoko ryo hanze y’igihugu bitaboroheye, hari intambwe igaragara bamaze gutera kuko bamaze kubona icyemezo cy’abahinzi b’umwimerere ( badakoresha amafumbire mvaruganda) gitangwa n’ikigo cyo muri Ethiopiya.

Kuba Anne Marie abasha kwirihira amashuri abikesheje kuba ari muri koperative y’ubuhinzi bw’inanasi asanga byakabaye urugero rwiza ku rundi rubyiruko cyane cyane abana b’abakobwa batinya gukora imirimo imwe n’imwe ahubwo ugasanga bashaka kubona amafaranga batakoreye bahawe na ba sugar daddy bikaba byabaviramo kwiyangiriza ubuzima.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe