Janvière, amaze imyaka 5 akora ubukonvayeri

Yanditswe: 11-12-2014

Mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu bitandukanye hari umuco wo kuvuga ko hari imirimo ikorwa n’abagabo indi igakorwa n’abagore. Akazi k’ubukonvayeri kari mu tuzi tuzwi ko ari utw’abagabo. Gusa Umuhoza Janviere we siko abibona kuko amaze imyaka 5 akora ako kazi

Janviere ni umugore w’imyaka mirongo itatu, akaba afite abana atunze kubera akazi kubuconvoiyeur akorera mu mujyi wa Kigali.

Janviere avuga ko agitangira gukora akazi k’ubukonvayeri abantu bamutangariraga ariko uko iminsi ishira abantu bagenda babona ko ari ibisanzwe.
Uyu mukonvoiyeri uri mu bagore n’abakobwa bake biyemeje gukora uwo murimo avuga ko atari kwicara kandi afite imbaraga zo gukora.

Mu kiganiro n’umunyamakuru w’Agasaro Janviere yagize ati : Ntabwo nari kwicara ngo ntegereze gusaba cyangwa ngo nshakishe amafranga mu zindi nzira, nagombaga guhaguruka nkakora kuko mfite imbaraga.

Nafashe umwanzuro wo gukora akazi ako ariko kose nkabona imibereho. Naje kubona akazi ko kuba convoyeure ibyo bamwe bita (ku rugi), sinigeze mpa umwanya abavugaga ko bidakwiye umuntu w’umudamu kwirirwa ku rugi rw’imodoka ahamagara abagenzi.’

Uyu mubyeyi utaranciwe intege n’abamubuzaga kuba umukonvayeri agira ati : ‘Ibyo ntawukibivuga, nta muntu nkibona agenda anyitegereza nk’aho ndi mu ikosa, ahubwo iyo ndi kumwe n’abo duhuje umurimo b’abagabo n’abasore bamfata nk’umuntu udasanzwe kandi ushoboye’

Janviere yarongeye ati : ‘Umuntu wese wageregezaga kunca intege namubwiraga ko ari umurimo nk’indi nta pfunwe binteye, Mbasha kurihira abana banjye amashuri, nkishyura inzu mbamo, kandi ntunze umuryango wanjye’.

Janviere agira inama abagore n’abakobwa yo guhaguruka bagashakisha imibereho ntibatinye gukora akazi ako ariko kose ngo ni uko kazwiho kuba gakorwa cyane n’abagabo kuko nabo bagashobora.

janviere ari mu kazi

Umuhoza Janviere abagira inama agira ati : ‘Ntabwo abagore bakwiye kwicara ngo bumve ko ari abantu badashoboye, kuko bafite ubwenge n’imbaraga,bisobanuye ko nta murimo abagabo bakora tutakora’

Violette M.

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe