Hope, umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali

Yanditswe: 09-12-2014

Tumukunde Hope Gasatura ni umuyobozi wungirije w’umujyi wa kigali ushinzwe imibereho myiza y’abaturage. Kuva atangiye kuyobora umujyi wa Kigali afite byinshi yishimira kuba byaragezweho.

Tumukunde hope yize kugeza ku cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu bijyanye na public administration muri kaminuza ya New York. Mbere yo gutorerwa kuba vice mayor w’umujyi wa Kigali, Tumukunde yakoze indi mirimo itandukanye irimo kuba yarabaye umunyamabanga nshingwabikorwa w’icyahoze ari intara ya Kigali ngali.

Avuye mu ntara ya Kigali- ngali, Tumukunde yayoboye intara ya Butare aza kuhava ajya gukora muri Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu aho yari komiseri wa komisiyo y’igihugu y’uburenganziira bwa muntu byumwihariko akaba yari ashinzwe ibijyanye n’abagore.

Tumukunde yavuye muri komisiyo y’uburenganzira bwa muntu atorewe kuba vice mayor w’umujyi wa Kigali mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mwaka wa 2011.

Mu bikorwa Tumukunde ashinzwe nk’umuyobozi w’imibereho myiza mu mujyi wa Kigali, harimo guteza imbere uburezi, ubuzima, guteza imbere abagore n’urubyiruko, kwita ku buringanire n’iterambere ry’umuryango, abana ndetse n’umuco na siporo.
Mu bindi bikorwa byihariye Tumukunde ashinzwe harimo kwita ku batishoboye kuko mu mujyi wa Kigali harimo abatishiboye ndetse no gukurikirana inzererezi.

Mu myaka itatu ishize ari vice mayor w’umujyi wa Kigali, avuga ko yishimira kuba hari byinshi byagezweho abigizemo uruhare rugaragara :

Bimwe mu byo yishimira cyane harimo gushyiraho amabwiriza afatika ajyanye n’isuku, gushyiraho ikigo gifasha abashomeri kubona akazi cyitwa Kigali employment Service Center no guteza imbere abagore aho hari abagore baremera bakabaha amafaranga atari inguzanyo abafasha kwiteza imbere.

Tumukunde Hope mu buzima busanzwe ,arubatse akaba ari umubyeyi w’abana 3 ariko afite n’abandi 2 arera. Tumubajije uko abasha gukora akazi k’ubuyobozi ndetse no kwita ku muryango we Tumukunde yavuze ko abasha kubifatanya byose kandi akabikora neza kuko akanya gato abona agakoresha neza umwanya afite muto akagira gahunda mu byo ari bukore n’abana, ibyo bari buganire n’ibindi.

Tumukunde yagize ati : “Nize gukoresha umwanya muto neza. urugero Mu kanya gato ka mu gitondo mpa abana umwanya nkabibyukiriza, nkabuhagira, nkabambika tugasangira icyayi. Uko uba utegura abana uba ubabaza icyo ushaka nabo bakakubaza icyo bashaka. Hari n’igihe ngira amahirwe nkajya kubikurira ku ishuri tukaza tuganira

Tumukunde yakomeje avuga kandi umugabo we umufasha kwita ku bana kugirango umuryango ukomeze uhagarare neza. . Tumukunde yaboneyeho kugaya abagabo batererana abagore babo mu bijyanye n’inshingano z’urugo ati : “Abagore barahagurutse bafasha abagabo gukora no guhahira urugo, ariko abagabo ni bake bahinduye imyumvire mu gufasha abagore babo . Niba umugore agufashije mu byo wakoraga wenyine nawe mufashe mu byo akora.”

Tumukunde Hope yatorewe manda y’imyaka 4 izarangira mu mwaka wa 2015 akaba ashobora kongera gutorerwa indi manda imwe.

Ikiganiro na Astrida

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe