Mansouri, ayoboye urutonde rw’abagore bato 20 bakomeye muri Afrika.

Yanditswe: 05-12-2014

Umunyemorocco, Fatima-Zahra Mansouri niwe uza ku myanya wa mbere ku rutonde rw’abagore 20 bakiri bato bafite imbaraga mu buyobozi muri Afrika. Kuri urwo rutonde rwakozwe n’ikinyamakuru Forbes Magazine hariho abandi bagore 20 bafite imyanya ikomeye muri uyu mwaka wa 2014.

Mansouri ku myaka 38 gusa, ni mayor w’umujyi wa Marrakech, umujyi wa gatatu mu mijyi minini muri Morocco, ukaba ufite abaturage basaga miliyoni. Mansouri yatorerwe kuba mayor wa Marrakech mu mwaka wa 2009 ubwo yari afite imyaka 33 gusa.

Uko urutonde rukurikirana :
1. Fatima-Zahra Mansouri, afite imyaka 38 akaba ari Mayor wa Marrakech muri Morocco
2. Ada Osakwe,afite imyaka 34 akaba ari umujyanama wa ministiri w’ubuhinzi n’iterambere ry’icyaro muri Nigeria.
3. Amy Jadesimi, afite imyaka 39 akaba ari umuyobozi w’ikigo cyo muri Nigeriya cyitwa LADOL
4. Naisula Lesuuda,afite imyaka 30 akaba ari senateri muri Kenya
5. Amira Elmissiry, afite imyaka 31 akaba ari umunyazibwabwe wungirije umuyobozi wa banki nyafrika itsura amajyambere( BAD)
6. Rimini Makama, afite imyaka 34 akaba ari umunyanigeriya uyobora ikigo cyitwa “Africa Practice”
7. Afua Osei wo muri Ghana na Yasmin Belo-Osagie wo muri Nigeriya ,bombi bafite imyaka 27 bakaba barafatanije gutangiza ikigo cyitwa “She Leads Africa”
8. Phumzile Van Damme afite imyaka 31akaba umwe mu bagize guverinoma ya Afrika y’epfo
9. Tebogo Mashego, afite imyaka 32 akaba ari rwiyemezamirimo wo muri Afrika y’epfo Mashego ari mu batangije kompanyi yitwa “ Diep K Steel & Aluminum” akaba anayibereye umuyobozi mukuru.
10. Naadiya Moosajee ,afiye imyaka 30 akaba ari mubatangije ihuriro ry’abagore b’abenjeniyeri muri Afrika y’epfo.
11. Irene Koki Mutungi, afite imyaka 39, akaba ari umupilote wo muri Kenya Airways
12. Toyosi Akerele-Ogunsiji, ni umunyanigeriya ufite imyaka 31 akaba yarashinze kompanyi yitwa “ Rise Networks”
13. Yvonne Khamati, afite imyaka 32 akaba akora muri ambasade ya Kenya muri Somalia
14. Kamayirese Germaine,afite imyaka 33,akaba ari umunyambanga wa leta muri ministeri y’ibikorwa remezo mu Rwanda.
15. Adiat Disu, ku myaka 27, ni umunyanigeriya washinze African Fashion Week
16. Ku myanya wa 16 hari abagore batatu aribo : Jamila Abass, Linda Kwamboka, na Susan Oguya, abanyakenya bafatanije gushinga kompanyi yitwa MFarm
17. Tabetha Kanengoni Malinga, ku myaka 32 yungirije ministri wa siporo, umuco n’ubugeni muri Zimbabwe.

Source : Forbes.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe