Umunyamakuru Tidjara, ukora ibiganiro by’imiziki

Yanditswe: 02-12-2014

Tidjara Kabendera ni umwe mu banyamakuru b’abagore bamaze kubaka izina mu Rwanda. Tijara wamenyekanye cyane mu Kigo cy’igihugu cy’itangazamamkuru( RBA), akomora umwuga w’intangazamakuru kuri se witwaga Shinani Kabendera.
Yavutse tariki ya mbere Ugushyingo mu1979, arubatse akaba afite abana batatu.

Se umubyara witwaga Shinani Kabendera akaba yaramenyekanye cyane ubwo yakoraga kuri Radiyo Rwanda aho yakoraga urubuga rw’imikino.

Tidjara yakuze abona papa we akora umwuga w’itangazamakuru bityo nawe akumva abikunze dore ko ngo yakundaga kumwigana akiri muto.

Kubwo kumva ko izina rya se ritasibangana, nyuma y’urupfu rwe mu 2000 Tijara yagiye kwiga umwuga w’itangazamakuru muri Kaminuza yo mu mujyi wa Arusha muri Tanzaniya kugirango azabashe gukora umwuga se yakoraga ku buryo bw’ umwuga.

Usibye kuba yarize muri kaminuza yo muri Tanzaniya, Tidjara avuga yanahize amashuri yisumbuye, bikaba biri mu byatumye arushaho kuvuga ururimi rw’Igiswahili ku buryo busobanutse, dore ko yanakoze kuri radiyo yo muri Tanzaniya yitwa “Radio Five”.

Tijara rero yifuza kugera ku rwego nk’urwo yariyari se amaze kugeraho akabaaribyo byatumye mu rwego rwo kurushaho gutera ikirenge mu cya se, yumvise ko yaza gukorera mu Rwanda akicara ku ntebe imwe niyo papa we yicayeho.

Tidjara Kabendera ari muri studio
Mu 2004 nibwo Tidjara yatangiye gukora mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) ubwo yahitaga atangira akazi kuri Radiyo Rwanda.

Tijara kandi avuga ko impamvu akora ibiganiro bijyanye n’imyidagaduro ari uko abikunda kandi akumva ko agomba gutanga umusanzu mu kuzamura umuziki wo mu Rwanda.

Tidjara ati : “N’ibindi bijyanye n’itangazamakuru narabyize ariko kuba narahisemo ibijyanye n’imyidagaduro nuko niyumvamo iyo mpano. N’ibindi biganiro ndabikora bitari iby’imyidagaduro ndetse n’ibijyanye n’amakuru ndabikora ariko ku giti cyanjye nkunda umuziki pe ! Iyo nkurikirana amakuru y’abahanzi, ibitaramo bakoze mba numva bindimo cyane kurusha ibindi. Kandi iyo ndyamye buri gihe mba ntekereza ikiganiro nakora kigahindura amateka muri muzika nyarwanda kuko turacyari hasi mu muziki, turacyari hasi mu bahanzi ugereranije n’ibindi bihugu duturanye. Nzakomeza gushyiramo imbaraga kuko numva ariwo muhamagaro wanjye.”

Kuri ubu ibiganiro Tidjara akora harimo ibinyura kuri Radiyo Rwanda no kuri Televiziyo y’u Rwanda ariko akaba avuga ko intumbero ye itazagarukira aho gusa, kuko yifuza kuba umunyamakuru ku rwego mpuzamahanga nkuko Papa we yari amaze kugera kure aho yakoze kuri D.W, Ijwi ry’Amerika na BBC.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe