Gato mu bunyobwa

Yanditswe: 25-08-2014

Ibikoresho

Mu gihe ushaka gukora gato mu bunyobwa dore ibyo wakwifashisha by’ ibanze.

Fata ifu y’ubunyobwa garama 125

Amavuta (marigarine) garama 100

Amagi 4

½ cy’ikiyiko cy’umusemburo

Isukali garama 200

Ifarini garama 125

Uko bikorwa

Umaze kwiyegereza ibi byangombwa by’ibanze kubita amagi maze uvange umuhondo wayo n’isukali ubikubitire hamwe mu gihe cy’iminota 10. Ubonye binoze, wongeremo ifarini n’ifu y’ubunyobwa. Wongeremo umweru w’amagi wakubise cyane n’umusemburo uvange neza bihoberane mbese binoge cyane.

Hanyuma ushyiremo marigarine na yo wanogeje. Mu kujya kubiteka ufate icyo ugiye gutekeramo usige mu ndiba yacyo amavuta, ushyiremo umutsima, uwuteke mu ifuru niba uyifite cyangwa se ukoreshe uburyo bwa bain- marie (ni uburyo bwo guteka ariko icyo utetsemo (isafuriya) gitereste mu yindi safuriya irimo amazi abira). Iyi gato na yo ni dessert.

Paulette Mukatete

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe