Gato mu bunyobwa
Ibikoresho
Mu gihe ushaka gukora gato mu bunyobwa dore ibyo wakwifashisha by’ ibanze.
Fata ifu y’ubunyobwa garama 125
Amavuta (marigarine) garama 100
Amagi 4
½ cy’ikiyiko cy’umusemburo
Isukali garama 200
Ifarini garama 125
Uko bikorwa
Umaze kwiyegereza ibi byangombwa by’ibanze kubita amagi maze uvange umuhondo wayo n’isukali ubikubitire hamwe mu gihe cy’iminota 10. Ubonye binoze, wongeremo ifarini n’ifu y’ubunyobwa. Wongeremo umweru w’amagi wakubise cyane n’umusemburo uvange neza bihoberane mbese binoge cyane.
Hanyuma ushyiremo marigarine na yo wanogeje. Mu kujya kubiteka ufate icyo ugiye gutekeramo usige mu ndiba yacyo amavuta, ushyiremo umutsima, uwuteke mu ifuru niba uyifite cyangwa se ukoreshe uburyo bwa bain- marie (ni uburyo bwo guteka ariko icyo utetsemo (isafuriya) gitereste mu yindi safuriya irimo amazi abira). Iyi gato na yo ni dessert.
Paulette Mukatete