Mu Rwanda hatangijwe iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa

Yanditswe: 26-11-2014

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Ugushyingo, mu Rwanda kimwe n’ahandi ku isi hatangijwe iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa. By’umwihariko mu Rwanda hakozwe urugendo rwo kwamagana ihohoterwa, hanakorwa ibiganiro byabereye kuri Petit stade.

Abatanze ibiganiro bagarutse cyane ku bufatanye bw’inzego zose mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.

Iyi gahunda y’iminsi cumi n’itandatu yahujwe na gahunda yo kurwanya sexual harassment ikorerwa abagore n’abakobwa mu ruhame aho ifite insanganyamatsiko igira iti “ Ririmba uharanira ko Kigali iba umujyi uzira ihohoterwa.”

Ministri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Oda Gasinzigwa yashimiye abitabiriye iki gikorwa, abizeza ko ubu bukangurambaga buzagira umusaruro mu gukumira no guhana abahohotera abagore n’abakobwa.

Muri ibi biganiro kandi hashimiwe umupolisi wo muri Zambiya wagize uruhare mu kugarura umwana w’umukobwa wigaga mu mwaka wa gatandatu wo mu mashuri yisumbuye akaba yaragiye gucuruzwa muri Zambiya. Uwo mwana yarokowe tariki ya 18 Ukwakira muri uyu mwaka.

ACP Damas Gatare, umuyobozi w’uburyo bufasha abaturage kwicungira umutekano (commissioner for community policing) akaba yashimye uyu mupolisi wo ku rwego mpuzamahanga( Interpol), ku bw’uruhare rukomeye yagize mu kurokora umwana w’umunyarwandakazi.

Icuruzwa ry’abantu riri mu byagarutsweho cyane muri iyi nama aho usanga imibare igera kuri 80% ry’abantu bacuruzwa baba ari abagore n’abakobwa. Abagera kuri 70% bashorwa mu busambanyi.

Kuri uyu munsi kandi hanatangijwe kumugaragaro ubukangurambaga bwo ku rwego rw’isi bwo kurwanya ibyaha bwiswe mu rurimi rw’icyongereza ‘Turn Back Crime” aho u Rwanda rwabaye igihugu cya gatatu muri Afrika nyuma ya Algeria na Tanzania. Ibihugu bigera kuri 200 ku isi bikaba bihuriye kuri uwo mugambi wo gufatanya na polisi mpuzamahanga Interpol mu kurwanya ibyaha binyuze muri ubwo bukangurambaga.

Ubu bukangurambaga bwatangijwe ku bufatanye na MIGEPROF, UN Women,UNHATE Foundation, Polisi y’igihugu, Umujyi wa Kigali, Inama y’igihugu y’abagore, Pro Femmes Twese hamwe na Rwanda Women Network.

Iyi minsi cumi n’itandatu yahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ifite insanganyamatsiko agiri iti “Uburere buboneye mu muryango : Ingenzi mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu. Iyo minsi izasozwa tariki ya 10 Ukuboza ubwo hazaba hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe