Abagore batinyutse imirimo y’ingufu

Yanditswe: 23-11-2014

Ubusanzwe akazi ko guhereza umucanga n’amatafari kazwi ku izina ry’ubuyedi, gakunzwe gukorwa n’abagabo gusa kuko bavuga ko gasaba ingufu, nyamara hari abagore bagakora kandi kakaba kababeshejeho n’imiryango yabo.

Abagore twaganiriye batubwiye ko bagenda bashaka ibiraka by’ubuyedi mu mujyi wa Kigali aho bahereza abafundi amabuye n’amatafari bakabona ibitunga imiryango yabo bakoresheje ingufu zabo.

Uwimana Gaudance ni umwe muri abo bagore yatubwiye uburyo akora akazi gasaba ingufu kandi ari umugore n’uko abandi bakorana bamufata.
Uwimana ati “ Mu Rwanda abantu bamaze kumva neza ko nta kazi kihariye umugore atashobora.Gusa na none tugomba kumenya ko umugore aba yaratakaje ingufu nyinshi kubera kubyara cyane cyane nk’iyo wabyaye ubazwe, aka kazi dukora gashobora kuguhitana uramutse utabyitondeye. Naho rwose umuco wo kuvuga ngo nta mugore wubaka inzu ubona ugenda ucika kuko usanga twese dufatanya kandi tugahabwa ibihembo bimwe batarobanuye ng’uyu ni umugabo cyangwa se ni umugore”

Uwingenye Anita n’undi mugore ukora akazi k’ubuyedi , avuga ko gukora akazi k’ingufu byatumye abasha kuzamura ubuzima bwe we n’abana be batatu kuko mbere yari abayeho mu buzima bubi. Kuri ubu Anita asigaye yinjiza nibura ibihumbi 15 by’amafaranga y’uRwanda ku kwezi. Anita asaba abandi bagore bagifite imyumvire iri hasi ko bahaguruka bagakoresha ingufu zabo.

Anita ati “ umugabo yari yarantaye, njye n’abana banjye tubayeho nabi ariko aho ntangiriye gukora aka kazi mbasha gusagura byibura ibihumbi cumi na bitanu buri kwezi kandi abana banjye ntibabure ibyo kurya. Kuberako akazi k’ubuyedi kaba ari nk’ibiraka, njyenda nigiramo byinshi bijyanye no kubaka nko gukotera amatafari kugirango mu minsi nabuze ak’ubuyedi nzabe mbasha kubona ibiraka byo gukotera”

Usibye kuba bashobora gutunga imiryango yabo babikesha akazi k’ingufu bakora, aba bagore bavuga ko bishimira urwego u Rwanda rugezeho mu guteza imbere umugore kuko ngo nubwo bakora akazi kazwi ko ari ak’abagabo, nta muntu ujya ubasubiza inyuma avuga ko badashoboye kandi ikindi nuko bishimira ko bahembwa kimwe n’abagabo.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe