Phumzile, umuyobozi wa UN Women Ku isi

Yanditswe: 14-11-2014

Phumzile Mlambo-Ngcuka, ni umuyobozi w’agashami ka Loni kita ku bagore( UN Women), akaba yarashyizwe kuri uwo myanya kuva tariki ya 10 Kanama, 2013.
Mlambo yavutse tariki ya 3 Ukuboza, 1955 ashyingiranwa na Bulelani Ngcuka wahoze ari umuyobozi w’ikigo cy’ubushinjacyaha muri Afrika y’epfo.

Mu mwaka wa 2005 Mlambo yabaye visi prezida wa Afrika y’epfo kugeza muri 2008 akaba ariwe mugore wa mbere muri Afrika y’epfo wari ubonye uwo mwanya nk’uwo mu mateka.

Usibye kuba visi prezida wa Afrika y’epfo, Mlambo yabanje kuba umwarimu ndetse aza kuba Ministiri muri za ministeri zitandukanye. Mu 1994 Mlambo yatorerewe kuba umwe mu bagize inteko naho kuva mu 1996 kugeza 1999 aza kuba ministri wungirije muri Ministeri y’ubucuruzi n’inganda. Muri Gashyantare 2004 kugeza muri Mata yabaye ministri w’agateganyo w’umuco, ubumenyi n’ikoranabuhanga. Naho kuva mu 1999 kugeza muri 2005 Mlambo yabaye Ministri w’ingufu na mine.

Mlambo yabaye umuyobozi wa UN Women akurikiye Michelle Bachelet wwabaye umuyobozi wa mbere wa UN Women, kuri ubu akaba ari umukuru w’igihugu cya Chil.

Phumzile rero uyobora agashami ka loni kita ku bagore yize muri kaminuza ya Lesotho mu 1980 aho yakuye impamyabumenyi mu bijyanye n’imibanire y’abantu, aza kujya kwiga icyiciro cya 3 cya kaminuza muri kaminuza ya Cape Town muri 2003 akaba yarakuyeyo impamyabumenyi muri philosophy.

Muri 2013 kaminuza ya Warwick yo mu Bwongereza yahaye Mlambo impamyabumenyi yo mu rwego rw’ikirenga (Ph.D) ku bwo gufasha abarimu bo mu bihugu bikennye akoresheje ikoranabuhanga rya telefoni
Mu bikorwa Mlambo yakoze bishyigikira abagore harimo umuryango yashinze witwa Umlambo ufasha mu buyobozi no mu burezi.

Mlambo yaharaniye uburenganzira bw’abagore aho yafashaga imiryango itandukanye mu bijyanye n’uburezi no gushyigikira abagore n’uburinganire. Yatangiye akazi ari umwarimu aza kubona inararibonye ku rwego mpuzamahanga ubwo yari umuhuzabikorwa wa World YWCA Ihuriro mpuzamahanga cy’abagore bakiri bato b’abakristu, mu Busuwisi. Aho kandi niho yatangije programme y’abagore bakiri bato. Yatangije kandi umuryango wa Umlambo Foundation ushyigikira imiyoborere myiza n’uburezi. Amaze igihe rero aharanira uburenganzira bw’abagore, akorana n’imiryango myinshi yita ku burezi, guteza imbere abagore ndetse n’uburinganire.
Phumzile Mlambo-Ngcuka yagizwe umuyobozi wa UN Women tariki ya 10 Kanama, 2013 arahira tariki ya 19 Kamena,2013.

Byanditswe hifashishijwe Unwomen.org, wikipedia

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe