Lasagne yo mu mboga

Lasagne ni ubwoko bwa macaroni cyangwa spaghetti bukomoka mu butaliyani ariko zo ziba ari nini zibyibushye, zikozwe mu tuntu twagereranywa n’impapuro kubera ishusho yazo. Mu Rwanda wazikura mu ma supermarket manini acuruza ibintu biva hanze.

Lasagne yo mu mboga ikorwa mu byiciro bitatu by’ingenzi:
1. Sauce Bolognese cyangwa isosi yo mu mboga
2. Isosi y’ifarini ( sauce béchamel)
3. Kuvanga ibyo uri buteke ndetse no kabishyira mu ifuru

Kanda hano urebe uko bategura sauce bolognese :
Kanda hano urebe uko bategura isosi y’ifarini:

Ibikoresho bya lasagne yo mu mboga

Sauce Bolognese
Isasi yo mu ifarini( sauce béchamel )
Impapuro za lasagne (feuilles de lasagnes) garama 300 zidatetse wazisanga mu ma supermarket acuruza ibikoresho bikomoka i Burayi
Umukasi wabugenewe wo gukatisha impapuro mu gihe bibaye ngombwa
Fromage yo mu bwoko bwa mozzarrella parmesan garama 50

Uko bikorwa

  • Fata igikoresho cyiza ushyiremo ikiyiko cy’amavuta n’ ikiyiko cy’amazi
  • Shyiramo impapuro za lasagne ku buryo zitagerekerana
  • Shyiramo sauce bolognese hejuru ushyiremo isosi y’ifarini
  • Ongeramo fromage
  • Pfundikira ukoresheje urupapuro rwa aluminium ubirekere ahantu hakonje mu masaha 4
  • Shyira izo lasagnes ku ifuru ifite umuriro utarengeje degre 180 z’ubushyuhe
  • Bipfundikire uteke mu minota 25
  • Kuraho urupapuro rwa alminium wongere ubiteke mu minota 10 na 20 mu ifuru

Bigaburane na salade yo mu mboga z’icyatsi

Impapuro za lasagne ziboneka mu maguriro atandukanye mu Rwanda, nko muri Simba , Nakumatt, Frulep, Kime no kwa Ndoli.

Izo mpapuro zikunze kuba ziri mu dupaki twa garama 500 makarito y’umuhondo cyangwa y’umutuku akaba afite ikirango cya Riscossa cyangwa ya Paone hakaba hari n’iya Barilla yo mu gapaki k’ubururu.

Byatanzwe na Madame Marie, umutoza mu guteka.
Tel : 0785296033, email : info@madamemarie.nl