Uburyo bwiza bwo gukoresha amavuta yo gutekesha

Yanditswe: 12-11-2014

Amavuta yo guteka abantu bamaze kuyaha isura mbi bavuga ko yangiza umubiri, Ariko nkuko Anastasie Mukakayumba uhugukiwe n’iby’imirire yabidutangarije, amavuta afite akamaro kanini ku mubiri, ahubwo icyo abantu batazi ni uburyo bwiza bwo kuyakoresha.

Kugirango wirinde ingaruka ziterwa n’amavuta atetswe nabi byaba byiza ugiye uhinduranya amavuta ukoresha mu rugo. Tuvuge wenda ukagura litiro 1 y’amavuta y’ibihwagari, litiro 1 y’amavuta ya elayo, litiro imwe y’amavuta y’ubunyobwa, n’andi kugirango byibuza buri munsi uhinduranye amavuta urya.

kugirango umenye ingano y’amavuta akwiriye ubara ukoresheje ubu buryo : umuntu umwe aba agenewe byibuze garama icumi ku munsi ugakuba n’umubare wabo mufite mu rugo. Mu gihe ubona hari ibiryo watetse birimo amavuta ushobora kugabanya

Ibintu wakwirinda bituma amavuta yangirika

• Kuyabika ku zuba : aha umuntu aba agomba kwirinda kugura ya mavuta birirwa banitse ku zuba
• Kuyacanira cyane agahindura ibara cyangwa akazana umwotsi : aha biba byiza iyo usutse amavuta mu safuriya ukayashorerana n’igitunguru n’inyanya
• Guteka amavuta mo ifiriti ukongera ukayabika biba ari ugukora uburozi butuma ya mavuta yangiza igifu n’umwijima : aha icyo wakora kugirango wirinde kubika amavuta, ugomba gutekesha amavuta abasha gukamana n’iyo firiti.

Amwe muri ayo mavuta meza ku ifiriti twavuga nka : amavuta ya elayo aba yanditseho ‘huile d’olive vierge cyangwa huile d’olive pure’, amavuta y’ubunyobwa,amamesa n’amavuta ya colza.Aya mavuta ya colza ni amavuta aba afite ibyo bita choresterol nyinshi cyane niyo meza ku mafiriti ariko kandi niyo mpamvu ugomba guteka ifiriti gake gashoboka.

Nubwo abantu baha isura mbi amavuta, amavuta afitiye umumaro ubwonko kuko afasha gukora agahu gatwikira ubwonko. Iyo umuntu yiyimye amavuta aba yiyica. Uzasanga akenshi abantu bafata regime bakiyima amavuta ngo arabyibushya nyamara ubwonko bwabo buba bwangirika ugasanga umuntu atagitekereza neza nka mbere ndetse akaba yasaza imburagihe. Aho kuyareka burundu ahubwo wayakoresha neza.

Ku bindi bisobanuro mwabariza kuri 0788606046 no kuri email : santeplus@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe